RFL
Kigali

Voice of Praise yo guhangwa amaso muri Gospel yahuje inganzo na Ngoma Josue muri "Baba Wastahili"

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:7/10/2024 19:24
0


Voice of Praise Ministry y'abaramyi baba muri Kenya biganjemo urubyiruko, yashyize hanze indirimbo yabo ya 2 yitwa "Baba Wastahili" [Mana ukwiriye guhimbazwa] bakoranye n'umuhanzi akomeye witwa Ngoma Josue uzwi mu itsinfa rya Alarm Ministry.



Voice of Praise Ministry bavuze ko iyi ndirimbo yabo nshya ari imwe mu zakunzwe cyane mbere y'uko isohoka kuko yakunze gukoreshwa mu nsengero n'andi matsinda akomeye ku buryo benshi batari banazi ko ari iy'iri tsinda. Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ni "ubwo gushima ndetse no gushyira hejuru ubudahangarwa bw'Imana yacu".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Umuyobozi wa Voice of Praise, Nzirimo Espoir, yavuze ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo yabo nshya bugenewe abizera ndetse n'abatizera kugira ngo nabo bahere ko bizere Umwami Yesu. Yongeyeho ati "Ikindi iri mu ndimi 2 ubwo abashobora kumva Ikinyarwanda ndetse n'Igiswahili rwose twababwira iki nibihutire kuyireba".

Nyuma y'iyi ndirimbo "Baba Wastahili" yasohokanye n'amashusho yayo, Voice of Paise Ministry ivuga ko izakomeza kugeza ku bakunzi ba Gospel izindi ndirimbo zinyuranye zakozwe muri 'Live recording' ndetse baranateganya gukora ibirori byo kwizihiza isabukuru yabo y'imyaka 15 n'ibindi bitaramo bizaba mu mpera z'umwaka wa 2024.

Voice of Praise Ministry ni umuryango w'ivugabutumwa mu ndirimbo wabayeho kuva muri 2009, ukaba waratangiriye mu gihugu cy’u Rwanda muri Kimironko mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Indirimbo bise "Sifa na Heshima" ni yo baherukaga gushyira hanze.

Urubyiruko rugize Voice of Praise rwakomeje gutatana ruza kujya hanze y' u Rwanda ku bw’Impamvu z’amashuri ndetse n’Imibereho. Mu mwaka wa 2014 abatari bake baje kwisanga mu gihugu cya Kenya i Nairobi barongera batangiza uyu muryango w’ivugabutumwa.

Voice of Praise Ministry yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’Indashyikirwa yagiye ikora harimo ibikorwa by’Urukundo nko gutanga amaraso mu bitaro bikuru bya Kenyatta. Ibindi bikorwa by’Ibyuvugabutumwa bakoze harimo nko gushyira hanze Album yabo ya mbere yiswe "Nje gushima", hari mu 2017.

Kuri ubu iri tsinda rikomeje gushyira hanze iyi ndirimbo zabo zafashwe mu buryo bwa 'Live Recording' mu gitaramo cyabaye mu mpera za 2023 aho bari kumwe n'abaramyi bakunzwe cyane mu Rwanda ari bo James na Daniella ndetse na Ngoma Josue.

Ni indirimbo zikomeje kuryohera cyane abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yaba mu Rwanda, Kenya no mu bindi bihugu binyuranye ku Isi. By'umwihariko, izi ndirimbo zabo zakiranywa yombi mu Karere k'Afrika y'Uburasirazuba kuko Voice of Praise ihafiye abakunzi benshi.


Voice of Praise Ministry ikomeje gufata bugwate imitima y'abakunzi b'umuziki wa Gospel


Voice of Praise Ministry yateguje izindi ndirimbo nshya nyinshi

REBA INDIRIMBO NSHYA "BABA WASTAHILI" YA VOICE OF PRAISE MINISTRY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND